Ronaldo yaciye agahigo Messi atarigera akora

0
Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

CRISTIANO RONALDO  yaciye  agahigo ko kuba umukinnyi w’umumiliyoneri wa mbere muri ruhago mbere ya mukeba we Lionel Messi.

Ikinyamakuru Forbes kivuga ko Ronaldo w’imyaka 35 yabaye umukinnyi wa Gatatu muri siporo waciye agahigo nyuma ya Tiger Woods na Floyd Mayweather Jr.

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo yabaye miliyoneli wa  mbere mu mupira w’amaguru ku kayabo k’amayero angana na miliyoni 85 yinjije mu mwaka ushize.

Ronald wahoze akinira Man Utd na  Real Madrid yiyinjirije angana n’amayero miliyoni 500 mu mwuga we wo gukina umupira.

Ronaldo avuga ko aterwa ishema n’igihugu cye

Ni agafaranga abona no mu bikorwa  bitandukanye bye birimo imikoranire n’uruganda rwa Nike bafitanye amasezerano y’igihe kirekire.

Andi mafaranga ayinjiza ku mbuga nkoranyambaga zirimo nka Instagram kuko ari we mukinnyi ukurikirwa n’abantu benshi ku isi aho abona angana na miliyoni y’amayero (£1m) kuri positi (post) imwe cyangwa ikintu ashyize kuri konte ye ya Instagram.

Mu gihe cy’umwaka yinjiza angana na miliyoni cumi n’enye z’amayero (£14m) ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mukeba we Lionel Messi bahora bahanganye

Mukeba we Messi  biteganyijwe ko  azagera kuri miliyali imwe y’Amadoli ($1bn) umwaka utaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here