COVID-19: Rusizi basubiye muri ‘Guma mu Rugo’

0
Isoko rikuru rya Kamembe/ Photo: Coutesy

Mu karere ka Rusizi hafashwe izindi ngamba zikakaye mu rwego rwo guhangana no gukumira ubwandu bwa Koronaviruusi, abaturage basabwa gusubira mu ngo.

Ni nyuma y’aho habonetse ubwandu bushya kandi umubare w’abanduye ugakomeza kuzamuka.

Amakuru agera ku Ibishya avuga ko abakozi ba Leta n’abaturage muri rusange basabwe gukorera imirimo mu rugo, hagakomeza gukora abatanga serivisi za ngombwa.

Mu bikorwa byemewe harimo ibijyanye n’ibiribwa, farumasi n’ibindi bintu bintu by’ibanze.

Umujyi wa Kamembe ugizwe n’imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Gihundwe n’ibice bya Gihundwe byashyizwe mu kato-gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ [Lockdown].

I Rusizi basubijwe mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid19.

Slået op af Radio RusiziTorsdag den 4. juni 2020

 

Ejo nibwo Minisitiri Prof Shyaka Anastaste yatangaje ko Akarere ka Rusizi inkuru itakiri mbarirano ubwandu bwahageze bigatuma na Rubavu ishyirwa mu kato ariko ho ibikorwa bikaba bikomeje usibye ingendo zisohoka n’izinjira.

Yagize ati “Ntabwo ari inkuru mbarirano, Rusizi irahari [Koronavirusi]. Turagira ngo Rubavu tuyirinde tudategereje ko ibanza kuhagera nko muri Rusizi kuko utu turere twombi tumeze kimwe.
Icyituye muri Ruzisi utitonze cyakwitura no muri Rubavu, niyo mpamvu twanabihuje byombi kuko dufite imiretete n’imikorere imeze kimwe kugira ngo dukumire icyagaragaye hamwe kitaragehera ahandi. Rubavu rero ntabwo dukeneye kubanza kugira bantu 10, 20 barwara. Turagira ngo icyagaragaye hamwe tugikumire ahandi nubwo kitari cyaharagara cyangwa kitari cyahagaragara cyane.”

Ejo bundi hashize Rusizi imibare yazamutse iva ku bantu batanu igera ku bantu 11, iba imwe mu mpamvu leta yafashe umwanzuro ko na Rubavu iba iri mu kato mighe hakomje gahunda yo kupipa hashashishwa ubwandu bushya.

Mu bipimo byarafashwe ejo mu masaha 24, habonetsemo abanduye 13 bose baturuka mu Karere ka Rusizi.

Rusizi, mu bantu bagaragayeho ubwandu abenshi biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipana.

Kandi ni kamwe mu turere turi mu duhana imbibi n’igihugu cya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here