Musanze: Umugabo yatemye umusore ahita yijyana kuri polisi

0

Mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Kamena 2020 umugabo witwa Bernard Habimana yatwemwe n’uwitwa Flodouard Dushimimana amujijije amakimbirane bafitanye.

Nyakwigendera yari umwe mu bakoranabushake b’urubyiruko mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention) bikaba bishimangirwa  n’umuhuzabikorwa w’umjrenge wa Mukobwa, Murenzi Abdallah.

Murenzi yatangaje ko amakuru y’uko Habimana yishwe bayamenye ariko ngo yajijijwe amakimbirane yari afitanye na Dushimimana.

kugeza ubu  Dushimimana watemye Habimana w’imyaka 33 yashyikirijwe Polisi ku Murenge wa Muko.

Triphose Murekatere,  umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko,  avuga ko Habimana yishwe mu  mugoroba w’ejo ku wa gatatu tariki 3 Kamena mu masaha ya  saa kumi n’ebyiri n’igice.

Yagize Ati Hari ku mugoroba atashye avuye mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Uwamwishe akaba yamutegeye mu nzira.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage  kujya batanga amakuru y’abantu bafitanye amakimbirane cyangwa ikindi gishobora kuba intandaro y’amakimbirane.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumirwa ku Bitaro bya Ruhengeri.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here