Kuki Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato?

0
Mu mujyi wa Rubavu uzwi nka Gisenyi urujya n'uruza rwagabanyutse

Kugeza ubu uterere twa Rubavu na Rusizi nitwo turi mu kato mu gihe ahandi ingendo zakomorewe mu ntara n’umujyi wa Kigali.

Ku Cyumweru gishize nibwo hatangajwe ko mu karere ka Ruzisi hagaragaye ubwandu ku bantu batanu aho kugeza ubu umubare wazamutse ukagera ku bantu 11.

Muri Rubavu ho nta muntu uratangazwa ko yagaragayeho ubwandu bwa Koranavirusi ariko Leta ivuga ko imiterere ya Rubavu ari imwe n’iya Rusizi.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yatangaje ko Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato mu gukumira ko icyageze Rusizi cyagera na Rubavu.

Ati “Ntabwo ari inkuru mbarirano, Rusizi irahari [Koronavirusi]. Turagira ngo Rubavu tuyirinde tudategereje ko ibanza kuhagera nko muri Rusizi kuko utu turere twombi tumeze kimwe. Icyituye muri Ruzisi utitonze cyakwitura no muri Rubavu, niyo mpamvu twanabihuje byombi kuko dufite imiretete n’imikorere imeze kimwe kugira ngo dukumire icyagaragaye hamwe kitaragehera ahandi. Rubavu rero ntabwo dukeneye kubanza kugira bantu 10, 20 barwara. Turagira ngo icyagaragaye hamwe tugikumire ahandi nubwo kitari cyahagaragara cyangwa kitari cyahagaragara cyane.”

Rusizi imibare yazamutse iva ku bantu batanu igera ku bantu 11, iba imwe mu mpamvu leta yafashe umwanzuro ko na Rubavu iba iri mu kato mu gihe hakomeje gahunda yo kupima hashashishwa ubwandu bushya.

Rusizi, mu bantu bagaragayeho ubwandu abenshi biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Abantu babiri nibo bamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda, harimo umushoferi n’umupolisikazi bose Leta ivuga ko baje barembye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here