COVID-19: Abatuvuyemo baje indwara yarabarenze -Shyaka

0
Prof Shyaka Anastase

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasobanuye ko abamaze kwicwa na Koronavirusi kugeza ubu mu Rwanda babiri baje bararembye indwara yarabarenze.

Ni mu butumwa yagarutseho abwira abanyarwanda gufata iya mbere mu gukomeza guhangana na COVID-19 agaragaza ubukana bwayo.

Ku Cyumweru nijoro nibwo hatangajwe umushoferi wakoreraga imirimo ye muri Tanzania ko yishwe na Koronavirusi, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko yatashye arembye.

Mu ijoro ryakeye nanone byatangajwe ko umupolisikazi wari mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu nawe yishwe na COVID-19.

Prof Shyaka ahamya ko baje bararembye cyane kurokora ubuzima bwabo ntibyashoboka.

Ati “Iki ni ikintu gishya, turi mu bihe bitoroshye nkuko mwabonye tumaze kugira abacu babiri bamaze kutuvamo kubera iki cyorezo [Koronavivirusi] nubwo bose bacyanduriye bakarembera hanze y’igihugu cyacu, igihe baziye bakaza bararembye indwara yarabarenze ntitubashe kurokora ubuzima bwabo ariko ni ikimenyetso kitwereka ko iyi ndwara ari mbi. Birasaba rero ko dufatanya, abantu ku giti cyabo bakibera igipimo gikwiye.”

Nubwo mu Rwanda abantu babiri bamaze gupfa, imirimo ikomeje kugenda ikomorerwa ariko abanyarwanda bagasabwa gukomeza kwubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

Uyu munsi ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zakomorewe gusa uturere twa Rubavu na Rusizi dushyirwa mu kato.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here