Sarpong na Ulimwengu mu biganiro n’ikipe ya Yanga

0

Ikipe yo mu gihugu cya Tanzania ya Yanga yahishuye ko iri mu biganiro n’abakinnyi Sarpong na Ulimwengu mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye ibasha kweguka ibikombe by’imbere mu gihugu, Tanzania.

Ikipe ya Yanga iri mu makipe akomeye muri Tanzania aho yaba ibaye imwe mu kipe yigaruriye abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda nyuma ya Simba ifite Kagere Medie, umukinnyi ufite amateka hano mu Rwanda.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania birimo Global Publishers bivuga ko nyuma yo gusoza umwaka w’imikino w’uyu mwaka ubuyobozi bwa Yanga bushaka kubaka ikipe ku buryo bukomeye babifashijwemo no gushaka abakinnyi bakomeye.

Amakuru avuga ko ibiganiro na Michael Sarpong hamwe na Jules Ulimwengu biri hafi kurangira bagatangirana nabo mu mwaka w’imikino utaha.

Ni amakuru yatangajwe na Spoti Xtra yirinda kuvuga isoko yayo-uwatanze amakuru y’ibiganiro iyi kipe irimo kuri aba bakinnyi Michael Sarpong hamwe na Jules Ulimwengu.

Yagize ati “Kampu izahuza abakinnyi bose yewe na Ulimwengu na Sarpong aho intego nyamukuru ari ukwubaka ikipe ikomeye aho abakinnyi bashya buzuzanya n’abasanzwe.’

Nta mwanya w’ikiruho tuzagira ku bakinnyi kuko bamaze kuruhuka , bivuze ko umwaka w’imikino nuzozwa bazahita bajya muri kampu.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here