‘Mpenzi’ abaye indi mpano nshya yinjiye mu muziki nyarwanda

0

Tuyishime  Mpenzi ukoresha izina rya ‘Mpenzi’ mu muziki ni umuhanzi mushya winjiye mu ruganda rw’umuziki hano mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rubavu.

Uko umuziki nyarwanda ugenda utera imbere niko impano nshya zigenda zizamuka ariko ugasanga kumenyekana nayo ari indi ntambwe.

Umuhanzi Mpenzi umaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere avuga ko hari indi mishinga afite iri gukorwaho harimo n’amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘ ‘Hinduka’.

Mu ndirimbo ye ya ‘Hinduka’ ibaye iya mbere ashyize hanze yumvikanamo avuga ku mukobwa bakundanye ariko aza kumwanga.

Aganira na IBISHYA, Mpenzi avuga ko ubutumwa muri rusange yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo ye bwibanda cyane kutizera umuntu ku kigero gikabije akavuga ko kandi igihe ukunze umuntu ntibishoboke uba utagomba kwiheba ngo ucike intege ahubwo ubuzima bukomeza.

Yagize ati “Burya iyo mu rukundo byanze ntabwo aba ari byiza kwiheba, ubuzima burakomeza nk’ibisanzwe kuko uba uzabona undi.”

Mu karere ka Rubavu havuka impano zitandukanye ariko ni nke muri zo zibasha kugera kure mu ruganda rw’umuziki ahanini impamvu nyamukuru ikaba amikoro make adahagije.

Inzobere mu muziki zagaragaje kandi ko uburyo umuziki ukorwamo-utunganywamo mu karere ka Rubavu buzwi nka ‘Production’ bukiri hasi cyane ugereranyije n’aho umuziki mu Rwanda ugeze muri rusange.

Umva indirimbo ‘Hinduka’ hano:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here