Ikiganiro na Mr Ozz B avuga kuri Ali Kiba baturanye

0
Ozz B avuga ko Ali Kiba yamugiriye inama ikomeye mur muzika

Umuhanzi w’umunyarwanda Mr Ozz B wabaye mu gihugu cya Tanzania igihe kirekire avuga ko yatuye mu gace kamwe na Ali Kiba kazwi nka Karia Koo nyuma baza no gukorana indirimbo ya ‘Galasa’.

Usibye Ali Kiba bakoranye indirimbo, Ozz B yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzaniya barimo Saida Karoli na Mr Blue.

Ozz B azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Tuwucinye’ yakoranye na Ndimbati na ‘KISS’ yamaze gushyira hanze.

Mu Kiganiro na IBISHYA, Ozz B yavuze ko ikintu azi kuri Kiba cy’umwihariko ari umuntu wumva impano nshya kandi akayitera inkunga ariko atemera kugiwa inama ahubwo yizera ibyo atekereje akaba ari byo akora.

Ati “[AIi Kiba] Yambwiye ko ari byiza gukora ikintu wumva kikurimo kandi utitaye ku marangamutima y’abantu, no gukora ibintu bihoraho ugakora udahagarara kandi mu buzima busanzwe gukora ni byiza cyane.”

Yakomeje avuga ko Kiba ari umuntu uguha isezerano ariko kurishyira mu bikorwa bikagorana.

Ati “Ikintu muziho nuko aguha isezerano ariko ntabishyire mu bikorwa, niko yimereye muri we, ni umuntu atemera kugirwa inama. Akora icyo ashaka muri we- yizera ibyo we atekereje kandi akaba aribyo akora. Ali Kiba akunda umupira cyane ubundi ibijyanye n’umuziki ni mama we wabimushishikarije kubikora, niwe mufana we wa mbere.”

Ozz B ubusanzwe afite inkomoko mu Rwanda aho Se umubyara ari umunyarwanda naho mama we akaba umutanzania.

We n’umuryango we bagiye gutura muri Tanzania  bahunze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuhanzi Mr Ozz B

Yakoranye indirimbo na Ali Kiba, Saida Karoli na MR Blue. Yanakoranye indirimbo na Jua Kali ukomoka muri Kenya.

Yavukiye muri Rusumo mu gace ka Nyakarambi mu ntara y’iburasirazuba.

Reba indirimbo ye nshya ‘Kiss’ hano:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here