Ubuhamya: Irinde iri kosa igihe uri gukoresha agakingirizo

0
Iyo agakingirizo gakoreshejwe nabi ushobora guhura n'ibibazo birimo gutera inda cyangwa kwandura no kwanduza indwara

Ni kenshi tubwirwa gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo nk’agakoko gatera SIDA n’izindi zirimo nk’imitezi.

Nitwa Kalisa Alex, mfite imyaka 26, ndi umunyarwanda wubatse. Narize ariko amashuri siyo nje kurata ahubwo nashakaga kugira inama mpa abantu bashakanye cyangwa se abitegura gushinga ingo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gisobanuye byinshi ku bantu bashakanye kandi na Bibiliya ivuga ko ari cyo gihe umuntu agomba kuyikora.

Indi nkuru wasoma: Dore pozisiyo zagufasha gutera akabariro byoroshye

Niba rero wowe utarashaka yirinde kuko ushobora guhuriramo n’ingaruka mbi ukibuka ko ‘Umanika agati wicaye wajya kukamanura bikagusaba guhaguruka’.

Umunsi umwe nakoze imibonano mpuzabitsina ariko mu rwego rwo kwirinda kuba hari ingaruka zavamo nk’inda itateganyijwe, naje gukoresha agakingirizo.

Mu gukora igikorwa byaje kugera aho uwo twayikoranaga arangiza- agera ku byinshimo bya nyuma, ububobere bugabanyuka mu gitsina cy’umugore, maze njye n’ubushyushyu bwinshi nkomeza akazi nshakisha uko nanjye nza kugera ku byishimo bya nyuma- kurangiza.

Agakingirizo kaje kuva mu gitsina njye sinabimenya maze numva nyamugore arambwiye ati “reka puridanse yavuyemo”.

Nahize nshya ubwoba mpita mpagarara. Nibajije icyo gukora, mbura amahwema ntangira kwibaza nti ‘ese ubu nyamugore apfuye byagenda bite ra?’, ‘Nti gereza ndayiriye kambayeho!’.

Nyamugore yahise avuga ati witeguye nkwishyura ibihumbi 20 000 by’amafaranga y’u Rwanda? Najye nti nta kibazo rwose ariko ntitira, nibaza nti ese ubu apfuye- uwo munsi uri mu minsi nagize ubwoba ku rwego rwo hejuru.

Ntugire ngo ni amakabyankuru cyangwa se ibihuha, burya ngo ‘Ijoro ribara uwariraye’ kandi ngo ‘ Nta muntu utinya ishyamba ahubwo atinya icyo yahuriyemo nacyo’.

Hanyuma Nyamugore nahise mubwira ngo reba uko wagakuramo- nta bundi buryo n’andi mahitamo kwari ugukora mu gitsina, igituba, ubundi akareba ko agakuramo.

Twikubise mu bwogero bumwe bubamo ubwiherero bwa kizungu bicaraho yicaraho maze akora mu gitsina cye aba aragafashe [Agakingirizo, nanjye nti nyaboneka kurura buhoro buhoro ariko ndimo gutitira cyane.

Ku bw’ amahirwe aba agakuyemo twembi turiruhutsa turonengera turaryama.

Inama

  • Niba nyaboneka uri gukora imibonano mpuzabitsina, wowe mugabo ugomba kumenya neza ko uwo muri gukorana imibonano agiye kurangiza kugira ngo utaza guhura n’ibibazo- ibyari ibyishimo bikavamo amarira.
  • Ku bagore ho biba byoroshye kumenya ko umugabo agiye kurangiza ariko abagabo benshi birabagora gusa hari ibimenyetso abagore bagaragaza wenda bwo muzabibona mu nkuru itaha gusa ububobere butangira kugabanyuka,… [Inkuru itaha tuzabisobanura neza].
  • Rero niba umugore yarangije ihutire guhagarika gukomeza gukora imibonano ukuremo igitsina kugira ngo agakingirizo kataza kukuvamo.

Ubwanditsi: Bene izi nkuru zigenewe abakuru-abashakanye n’abitegura gushaka. Ntabwo Ibishya.net ishishikariza ‘ubusambanyi’, siyo ntego y’izi nkuru ahubwo ni inama ku bafite ingo.

Niba ufite ubuhamya, igitekerezo cyangwa inama watwandikira kuri: info@ibishya.net

Amazina ya Kalisa Alex na Nyamugore yarahinduwe- ni amahimbano kubera impamvu z’uwatanze ubuhamya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here