Weasel na Teta Sandra bibarutse

0
Weasel na Sandara bamaze kwibaruka umwana w'umukobwa

Teta Sandra wamamaye nk’umukobwa utegura ibitaramo mu Rwanda yamaze kwibarukana n’umuhanzi Weasel uzwi mu itsinda rya Good Life umwana w’umukobwa.

Mu minsi yashize nibwo inkuru yacicikanye Sandra ubwe yemeza ko yitegura kwibaruka imfura ye y’umukobwa na  Weasel bamaze igihe bari mu rukundo.

Ibinyamakuru muri Uganda birimo Howwe bivuga ko aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bamaze kwita Ria Mayanja.

Umwana wabo bamwise ‘Ria Mayanja’

Mu mwaka wa 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Teta Sandra yaba ari mu rukundo na Weasel Manizo.

Aganira n’igitangazamakuru cya hano mu Rwanda, Teta Sandra yeruye yemera ko atwite inda ya Weasel ndetse yitegura kwibaruka imfura ye mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Nibyo rwose ntabwo ari ibihuha, ndatwite kandi umwana ni umugisha, papa w’umwana ni Weasel. Imana izadufashe bigende neza.”

Ni inda Sandra yahamije ko Weasel yayakiriye  neza.

Teta Sandra ubwo yari atwite

Kugeza ubu bivugwa ko Sandra aba mu nzu ya Weasel kandi bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here