Ca bugufi kuko ntawamenya icyo iminsi ihatse-Maitre Dodian

0
Maitre Dodian yasohoye amashusho y'indirimbo Ntawamenya

Umuhanzi Maitre Dodian avuga ko indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yayanditse afite intego yo kubwira abanyarwanda b’ingeri zitandukanye guca bugufi kabone nubwo waba ukize.

Mu kiganiro n’ umunyamakuru wa IBISHYA yatangaje ko umuntu aba agomba gutuza akareka kwiheba cyane igihe ari mu bihe bimukomereye.

Ati “Ubutumwa burimo nuko umuntu aba akwiye gutuza akareka kwiheba mu bibi kandi no mu byiza agatuza akareka kwihenura ku bandi no kubakandamiza yitwaje icyo aricyo. Ngira ngo icyo nifuza ko yahindura kubazayumva nuko bagakwiye kubaha umuntu uko yaba ari kose  kuko ntawamenya hari igihe umusuzugura ejo akamera neza.”

Umuhanzi Maitre Dodian akomeje gukora cyane yifashishije inganzo ye ityaye kandi itanga ubutumwa yewe zisiga inyigisho ku mitima y’abanyarwanda ku buryo n’igihe yaba atakiriho ibyo yakoze bizasigara.

Uyu muhanzi asaba Abanyarwanda kutumva indirimbo bumva injyana gusa ahubwo biba byiza kurushaho bagiye bumva ubutumwa buri mu ndirimbo kuko buba ari ingirakamaro.

Yagize ati “Buri wese afate umwanya atekereze kuri iyi indirimbo arebe niba koko abanira neza abandi ahindure uko yitwara, ubutumwa burimo babusangize abandi kdi bakomeze kunshyigikira ndacyafite byinshi byo kubaha.”

Mu buryo bw’amashusho, iyi ndirimbo yatunganyijwe na  A-B Godwin mu gihe amajwi yakozwe na Heavy Kich usanzwe umukorera indirimbo ze.

Maitre dodian yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Narabyemerewe, iruhande, byanyabyo, Dukundane n’izindi zitandukanye zatumye aba uwo ari we kugeza uyu munsi.

Kanda hano urebe indirimbo ye “Ntawamenya”:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here