Tanasha yijeje umwana we yabyaranye na Diamond ikintu gikomeye

0
Umwana Tanasha yabyaranye na Diamond

Ku munsi w’ababyeyi (Mother’s Day) Tanasha Donna yavuze amagambo akomeye ku mwana we  Naseeb Junior yabyaranye na Diamond Platnumz amwizeza kutazamubera umubyeyi gito.

Tanasha yatandukanye na Diamond bahoze bakundana afata umwanzuro wo gusubira iwabo muri Kenya mu rwego  rwo gufata ubuzima bw’umwana we n’ubwe neza.

Naseeb Junior, umwana Tanasha yahisemo kujya kumwirerera

Uyu munsi isi yizihiza umunsi w’ababyeyi, Tanasha anyuze kuri Instagram yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo umwana we abeho neza.

Yagize ati “Ndagushima Mana y’igitinyiro kuba warampaye umugisha hamwe nawe [Umwana we]. Nzagukorera iteka nkore byose mu bushobozi bwanjye bwose nkurinde… ❤️🙏🏽 .”

Tanasha yakomeje yifuriza ababyeyi bose  ku isi muri  rusange umunsi mwiza.

Tanasha na Diamond bakibana

Ati “Umunsi mwiza ku babyeyi beza ku isi hose 🥰🙏🏽.”

Tanasha yatandukanye na Diamond avuga ko yari ananiwe kwihanganira kumuca inyuma ajya mu bandi bagore.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here