Aca agahigo nk’umugore ufite iminwa minini ku isi-Amafoto

0
Andrea Ivanova

Umugore witwa Andrea Ivanova ukomoka mu gihugu cya Bulgaria avuga ko ashimishijwe no kuba afite iminwa ivugwa kuba iri mu ya mbere minini ku isi.

Ivanova w’imyaka 22 avuga ko yishimira iminwa ye cyane kandi akomeje gahunda yo kuyigira minini kurushaho aterwa indi miti imufasha.

Agira ati “Numva meze neza kandi nishimiye iminwa yanjye, njye numva ko kugira iminwa minini bituma ngaragara neza cyane.”

Akomeza agira ati “Ntekereza ko iminwa yanjye ari myiza, ndayikunda. Ntabwo nzi neza ko ari iya mbere ku isi ariko ni imwe mu minwa minini.”

Uko yasaga mbere atariteza imiti ihindura iminwanye

Yatangiye gahunda yo kwiteresha inshinge zimufasha kugira iminwa ye minini mu mwaka wa 2008.

Bivugwa ko amaze gukoresha akayabo k’abapawundi ariko we akavuga ko ingano yayo yaba amaze gukoresha atazi umubare wayo neza ariko agahamya ko ari menshi cyane gusa ngo ntiyajya munsi y’amayero 134 buri uko agiye kwiteza inshinge.

Reba amafoto ye hano:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here