Diamond yeruye asobanura intandaro yo gutandukana na Tanasha

0
Diamond Platnumz na Tanasha Donna

Nyuma y’igihe kigera hafi ku mezi ane Diamond Platnumz atavuga ku mpamvu zatumye atandukana na Tanasha Donna yashize avuga ukuri kwihishe inyuma yo gutandukana kwabo.

Aganira na Radio ye ya Wasafi, Diamond yahamije ko atigeze aca inyuma Tanasha avuga ko ahubwo ko yari yatangiye gukura akareka imico mibi.

Ati“nta gihanga yigeze amfatana. Igihe nari kumwe na Tanasha ni bwo naretse imyitwarire yanjye ya kera nakwita iy’ubwana maze umwanya wanjye wose nywuha we.”

Yakomeje avuga ko yifuzaga gushyingiranwa na Tanasha kuko yamukundaga cyane kugeza aho atihanganiraga kumva umuntu umuvuga nabi.

Yagize ati ” Nashagaka gushyingiranwa na Tanasha 100% cyangwa miliyoni % ni nayo mpamvu iyo hagiraga umuntu umuvuga nabi nahitaga nshyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga zanjye nerekana uburyo mukunda ndetse mwubaha.”

Bombi bakiri mu bihe byiza

Gutandukana kwa bo yavuze ko byatewe n’impamvu zari zirenze ubushobozi bwabo bahitamo kuba batandukana.

Ati “Twafashe icyemezo ko buri umwe aha mwanya mugenzi we agakomeza inzira ye. Ntabwo twumvikanye uko twategura ejo hazaza hacu. Ntabwo twahuriye ku mwanzuro mwiza kuri iyo ngingo. Yashakaga ibi nanjye nkashaka biriya, rero ndavuga nti buri wese akeneye kongera gutekereza ku cyo gukora. Birashoboka ko ari imigambi y’Imana kandi birashoboka ko twasubirana.”

Diamond amaze kubana n’abagore batandukanye aho we yatangaje ko abagore ari bo baza bamushaka ntawe yirukaho. Ikindi avuga ko itorero rye rya Islam rimwemera gushaka abagore benshi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here