Ku myaka 68 yibarutse impanga

0

Mu gihugu cya Nigeria umukecuru w’imyaka 68 yibarutse abana babiri b’impanga nyuma y’imyaka igera kuri 43 ashakisha urubyaro yararubuze.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru biherereye mu mujyi wa Nigeria, Prof Wasiu Adeyemo, yatangaje ko uyu mukecuru yibarutse izi mpanga nyuma y’ibyumweru 37 atwite.

Umugabo w’uyu mukecuru w’imyaka 70, Noah Adenuga, yatangaje ko bari bamaze imyaka 43 bashakisha urubyaro ariko byarananiranye burundu yemwe ngo bagerageje uburyo bwose bushoboka bwo kurera intanga hanze nabwo biranga.

Kugeza ubu uyu mubyeyi w’abana b’impanga amerewe neza kandi bemerewe gutaha bava mu bitaro.

Ntabwo ari inshuro ya mbere umukecuru uri mu za bukuru avuzweho kubyara kuko no mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace kazwi nka Andhra Pradesh hari undi wigeze kwibaruka muri 2019 afite imyaka 73.

Aba bose babyaye hakoreshejwe iburyo bwa IVF aho bavanga intanga bakazivanga n’intandangore nyuma bakazishyira aho umwana akurira-igice cy’umugore kizwi nka nyababyeyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here