Kagere Meddie ashobora guhura n’ikibazo gikomeye

0
Kagere Meddie

Umukinnyi w’ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania ashobora guhura n’ikibazo gikomeye hamwe na mugenzi we Clatous Chama bazira kutubahiriza amabwiriza y’ikipe.

Kagere na mugenzi we wo mu gihugu cya Zambia,  Chama Clatous bivugwa ko barenze ku mabwiriza y’ikipe biha ikiruhuko nta ruhushya bahawe.

Ibinyamakuru muri Tanzania bivuga ko aba bakinnyi bafashe umwanzuro biha ikiruhuko nyuma y’ikipe yari yabahaye iminsi 7 y’ikiruhuko kubera Koronavirusi.

Kagere Meddie na mugenzi we bashobora gufatirwa ibihano bikomeye/Photo:File

Amagambo y’umwe mu bayobozi b’ikipe utarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru:

Nyuma yo guhabwa ikiruho, ubuyobozi bw’ikipe bwashakaga ko bahita bagaruka hano mu gihugu  kuko kujyenda nta ruhushya si byiza.

Uruhushya bahawe rwari urwo kujya  gufasha amakipe yabo y’ibihugu nyuma ibihugu byabo bitwoherereza amabaruwa ko bitakibakeneye. Bagombaga kugaruka bakitabira gahunda za ekipe.

Kubera amakosa bakoze ni ngombwa gufatirwa icyemezo kubera kutubahiriza amabwiriza ya ekipe.

Mu minsi yashize hari ibinyamakuru byavugaga ko bashobora kwirukanwa gusa ikipe ntirabafatira ibihano.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here