Ronaldinho yatawe muri yombi

0
Ronaldnho

Ronaldinho wari mu gihugu cya Paraguay hamwe n’umuvandimwe we bavukana batawe muri  yombi kubera impapuro z’impimbano.

Aba  bombi bari mu gihugu cya Paraguay mu bikorwa by’urukundo.

Ronaldnho

Amakuru avuga ko uyu Ronaldinho wanditse amateka muri ruhago yafatiwe mu gace ka La Nacion hamwe n’umuvandimwe we Roberto.

Abayobozi batangaje ko babasanganye ibyangombwa by’ibihimbano bigaragaza ko bafite ubwenegihu bwa Paraguay.

Kugeza ubu aba b’abavandimwe bategetswe kuguma mu cyumba bari barimo mu hiteli mu gihe iperereza rikomeje gukorwa.

Umuvandimwe was Ronaldnho

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yo itangaza ko hari gukorwa iperereza ikavuga ko batatawe  muri yombi cyangwa ngo bashyikirizwe ubutabera ahubwo hari gukorwa iperereza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here