Vanessa Bryant yajyanye mu nkiko kompanyi y’indege yahitanye umugabo we

0
Umuryango wa nyakwigendera Kobe Bryant waguye mu mpanuka y'indege ya kajugujugu

Umufasha wa nyakwigendera Kobe Bryant yajyanye kompanyi y’indege yakoze impanuka igahitana umugabo we n’umukobwa hamwe n’abandi bantu bari kumwe .

Umugore wa Kobe Bryant avuga ko ashaka ko iyi kompanyi imuha impozamarira kubera ahanini amakosa iyi kompanyi yakoze aho iyi ndege itari ifite ubushobozi bwo kugenda mu bice by’imisozi.

Vanessa Bryant yajyanye Island Express mu nkiko hamwe n’umupiloti wari utwaye iyi ndege yakoze impanuka igatwara ubuzima bw’umuryango we hamwe n’abandi bantu barindwi.

Ashinja iyi kompanyi kuba yarakoze amakosa nkana ikemera ko iyi ndege ikora ingendo kandi yari ifite ibibazo.

Yagize ati “Ntabwo ikirere cyari kimeze neza kandi n’indege nayo yari ifitr ibibazo, ni gute bemeye ko ikora ingendo?”

Vanessa avuga habaye amakosa akozwe n’iyi kompanyi ya kajugugugu.

Wakwibuka ko iyi kajugugu yakoze impanuka tariki ya 26 Mutarama mu gace ka Calabasas muri California.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here