Hahishuwe ibyago byibasira abagore bogosha ku myanya y’ibanga

0
Ubushakashatsi bugaragaza ko kwogosha ubwoya ku myanya y'ibanga ku mugore ari bibi

Inzobere mu buvuzi bw’abagore mu bijyanye n’imyanya myibarukiro zitangaza ko abagore bogosha ku myanya y’ibanga yabo bafite ibyago byo kwandura udukoko no kugira ubushake buke mu gihe batera akabariro.

Dr Jen Gunter wanditse igitabo cya The Honeypot Bible avuga ko kwogosha ubwoya buba ku myanya y’ibanga y’abagore bikurura udukoko.

Akomeza avuga ko ubusanzwe ubu bwoya buba ku myanya y’ibanga bufite akamaro kanini aho burinda mikorobe nyinshi kuba zakwinjira mu mubiri zinyuza mu ruhu.

Dr Gunter ahamya ko kwogosha ubu bwoya ngo bigabanya ubushake bwo gukora imibonanompuzabitsina ku mugore wabukuyeho [wabwogoshe].

Akomeza avuga ko ubu bwoya buba buhuye n’udutsi dutuma umuntu agira ubushake.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya California, San Francisco (UCSF), babajije abagore barenga ibihumbi 3 300 abangana na 83,8% bemeza ko bakuraho ubu bwoya naho abangana na babureka 16.2% .

Abagore bangana na 59% bavuze ko bogosha ubu bwoya mu rwego rwo gukora isuku.

Dr Gunter mu kiganiro na BBC yaburiye abagore kwogosha ubu bwoya kuko bibazanira ibyago byo gufasha mikorobe kwinjira mu ruhu.

Yagize ati “Muba muri gushyira uruhu rwanyu mu kaga. Ubwoya bwo ku myanya y’ibanga bufite akamaro kuko buri gasatsi gafite akamaro kubera kaba gafite aho gahuriye [gafitanye isano ] n’ udutsi dufashe ku ruhu. Niyo mpamvu iyo wogosha utu twoya ubababara.”

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here