Yaciye agahigo k’umwari ufite umusatsi muremure ku isi-Amafoto

0
Nilanshi Patal waciye agahigo ku isi

Umukobwa ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde  Nilanshi Patel w’imyaka 17 yaciye agahigo k’umuntu ufite umusatsi muremure ku isi mu mwaka wa 2019.

Uyu   mukobwa yanditswe mu gitabo cya ‘Guinness World Record’ abaciye agahigo ku rwego rw’isi bandikwamo,  mu rwego rw’abangavu.

Yaciye agahigo ku isi mu rwego rw’abangavu

Nilanshi Patel afite umusatsi ufite uburebure bwa sentimetero 190 [190 cm]  aho amaze imyaka 11 atajya kwiyogoshesha.

Avuga ko yababajwe cyane n’aho yigeze kujya kwiyogoshesha bakamwohosha nabi kuva ubwo ntiyongera kwikoza ‘Salon’.

Ati ” Mfite imyaka itandatu nagiye kwiyogoshesha banyogosha nabi mu gasalo [Inzu bogosheramo] ko hafi  yo mu rugo. Kuva ubwo sinongeye gukuraho umusatsi wanjye. Ababyeyi  banjye barabyemeye none imisatsi yanjye ku bw’amahirwe ibyaye umusaruro.”

Nilanshi

Inama agira uwaba ashaka kugira umutsatsi muremure n’ibanga akoresha.

Ati “Oza umutsatsi wawe buri cyumweru kandi uwusige amavuta rimwe cyangwa kabiri buri cyumweru. Ubundi njye nicara ku isuba  ukumuka.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here