Umugore yateraguwe ibyuma mu myanya y’ibanga

0
Nyamugore watewe inyuma mu gihugu cya Kenya

Umugore ukomoka  mu gace ka Lunza ho mu gihugu cya Kenya yatewe ibyuma n’umugabo we amuziza amafaranga.

Lucy Moraa w’imyaka 31 yatangaje ko umugabo we  Ephraim Malenge yamuhoye kumwima amafaranga yashakaga kujya kuguramo agatamo.

Yagize ati ” Yaje [Malenge]  mu rugo ansaba amashilingi 40 mubwira ko ntayo mfite. Yahise anyiyama ngo  nyamuhe cyangwa ankate umutwe agende awufashe mu muhanda. Nibwiye ko arimo gukina ariko naje kuyamuha”.

“Yagiye aza kugaruka mu rugo hashize iminota mike. Yansanganye agakapu ansaba ko muha amafaranga arimo ngo ajye kwigurira inzoga. Namuhakaniye mubwira ko amafaranga arimo ari ay’abana y’ishuri. Nibwo yageze ku cyuma [umushyo] mu gikoni ahita akingera mu gituza no mu myanya y’ibanga. Yanagerageje no kugitera umwana wacu abaturanyi baratabara.

Uyu mugore yakomeje avuga ko kuva yashaka asanzwe akorerwa ihohoterwa.

Kugeza ubu nyamugabo ntaratabwa muri yombi kuko umugore we atari yamurega byemewe n’amategeko kuri Polisi ahubwo ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko avuga ko akimukene.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here