Amateka y’ubwoko bw’abantu bibera hejuru mu biti- amafoto atangaje

0
Amazu yabo bayubaka hejuru mu biti

Mu gihugu cya Indonesia hari ubwoko bw’abantu bita ‘Korowai’ babaho mu buryo butangaje aho bibera mu biti birebire hejuru cyane bakaba ariho bubaka amazu babamo.

Ubu bwoko bwa ‘The Korowai’ buzwi kandi nka ‘Kolufo’ n’abantu bakomoka mu gihugu cya Indonesia mu ntara y’amajyepfo y’iburasirazuba ya Papua.

Ubu bwoko bw’abantu bari bagera ku bihumbi 3,000  mu myaka  ya za 70 aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi muri bo [Korowai] bibera mu biti.

Kujya mu mazu yabo bisaba kwurira

Impamvu nyamukuru ituma baba mu biti, ngo baracyafite umuco n’imyumvire ko abasekuruza babo cyangwa abandi bantu bapfuye bashobora kugaruka ku butaka igihe runaka.

Bamwe bivugwa ko baba batinya abazungu [Westerners] cyane ko batari babakubita n’amaso imbona nkubone, bakizera ko abandi bantu batari mu bwoko bumwe ari amadayimoni.

Mu mwaka w’i 1974 muri Werurwe nibwo abantu ba mbere babonanye n’ubu bwoko  imbona nkubone, bakaba bari itsinda ry’abashakashatsi.

Ni ubwoko bw’abantu bake cyane bakomoka muri Guinea

Mu mwaka wa 2006, umunyamakuru wari aherekejwe n’uburinzi, Paul Raffaele yasuye ubu bwoko hamwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba televiziyo yo muri  Australia.

Baracyafite umuco wo kwambara ubusa

Mu nkuru yabo, Smithsonian na Raffaele bahamije ko Kowai ari bumwe mu bwoko bw’abantu barya abantu ari bazima.

Bati: “Korowai ni bamwe mu bwoko bw’abantu buke bufite imigenzo yo kurya abantu ari bazima. Benshi muri bo [Korowai] ntabwo bazi ko hari indi si iri kure y’aho bavuka.”

Kanda hano urebe andi mafoto yabo n’umuco wabo aho bakiyambarira ubusa buriburi

Ni ubwoko bwibera hejuru mu biti
Ihaho biba ngombwa kurirana naryo
Batura mu biti birebire cyane

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here