Wa mwana wari ugiye gusoza kaminuza yavuye mu ishuri

0
Laurent Simons

Laurent Simons wo mu gihugu cy’Ubuholandi ufite ubwenge budasanzwe wari wizeye kurangiza  kaminuza afite myaka 10 y’amavuko yavuye mu ishuri.

Kaminuza ya Eindhoven yatangaje ko hakiri ibizamini byinshi Laurent akeneye gukora bityo adashobora kuba yasoza amasomo ye kaminuza.

Ababyeyi be banze ibyo kaminuza yababwiye ko uyu mwana azarangiza hagati mu 2020, bahita bamuvana mu masomo kuko bashaka ko asoza ku isabukuru ye ubundi agaca agahigo ku isi k’umuntu muto warangije kaminuza .

Kubera ubwenge bwe, Laurent yagombaga kurangiza ishami rya ‘electrical engineering’ – ubundi ryigwa imyaka itatu  mu gihe cy’amezi 10 kugira ngo isabukuru ye itagera atarangije.

Ishuri uyu mwana yigagamo

Alexander Simons, se w’uyu mwana, yabwiye ibinyamakuru mu Buholandi ko iyi kaminuza yamunenze kureka itangazamakuru rikavuga cyane umwana we.

Ati “Twabwiwe ko kuba itangazamakuru rireba umwana wacu bimushyiraho igitutu, ko nitubikomeza bazanamukoresha ikizamini cy’ubuzima bwo mu mutwe.”

Kuri Instagram ya Laurent Simons yashyizeho ifoto igaragaza email kaminuza yabandikiye mu kwezi gushize ibabwira ko ashobora kurangiza muri uku kwezi, yayanditseho ngo “ababeshyi ababeshyi!!!”

Ku myaka itandatu Laurent yari ageze mu mashuri yisumbuye, kubera ubwenge yarihuse cyane imyaka itandatu ayiga mu myaka ibiri ituzuye, yinjira kaminuza ariyo yari agiye kurangiza.

Guinness Book of World Records yandikwamo abaciye imihigo ku isi ivuga ko umunyamerika Michael Kearney wari ufite imyaka 10 ariwe muntu warangije kaminuza ari muto cyane, hari mu 1994.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here