Uburyo 13 wakoresha ugahorana uruhu rufite itoto

0
Ibanga ryo gusa neza ugahorana itoto

Abanyarwanda bo hambere nibo bavuze ngo ‘nta muntu ubona ikintu atiyushye akuya’ kandi ni nako gusa neza nabyo biharanirwa.

Wowe wifuza gusa neza ukagaragara neza ku mubiri no mu bandi, ibi bintu bikurikira uramutse ubyubahirije nta kabuza wagera ku kifuzo cyawe.

  1. Oga kenshi mu maso

Buri munsi uko umuntu ajya mu kazi niko ahura n’imyanda itandukanye irimo ivumbi ritumukira mu maso. Ni ngombwa rero koga mu maso kenshi ukoresheje amazi  aho nibura usabwa kwoga mu maso inshuro ebyeri ku munsi- mu gitondo na nimugoroba.

2. Kunywa amazi menshi

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’umuntu bavuga ko nibura umuntu akwiye kunywa ibirahuri biri hagati ya 6 na 7 buri munsi kuko bituma uruhu ruhora rudakanyaraye. Ku rundi ruhande hari abavuga ko wagafashe nibura ibiri gahati 8-10

3. Ambara indorerwamo z’izuba (Sunglasses)

Iyi ni inama igirwa abantu baba mu bice bigira uzuba ryinshi kuko zibafasha kurinda isura yabo kuba yakwangizwa n’imirasire yizuba ikabije yo mu bwoko bwa ultraviolet ubusanzwe izwiho kwangiza uruhu rw’umuntu.

4. Kuryama igihe gihagije

Burya umubiri uba ukeneye kuruhuka bihagije kubera umunaniro abantu benshi baba biriwemo kugira ngo ubashe kuba wakora neza. Aha abahanga bavuga ko nibura umuntu atagomba kuruhuka amasaha ari munsi y’arindwi-ahubwo akwiye kuruhuka amasaha umunani. Ikindi kandi kuryama igihe kirekire nabyo ni bibi ku buzima bwa muntu.

5. Gukora imyitozo ngororamubiri inshuro nyinshi

Abantu bakora siporo ntabwo basazira imburahige nk’ abantu batayikora. Gukora siporo bifasha umubiri gukora neza kandi amagufa agakomera.

5. Kurya neza

Burya umubyibuho ukabije uterwa no kurya nabi kandi iyo utariye neza utakaza ibiro. Rero wowe wifuza gusa neza menya imirire inoze yuje amako y’ibiribwa umuntu agombwa kufata arimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara ariko ukamyenya ko ugomba ku bifata ku rugero rukwiye.

Mu biribwa umuntu akwiye kurya harimo ibifite vitamini C ifite akamaro cyane ku ruhu no gutuma rusa neza rugahora rufite itoto.

Muri ibi biribwa harimo imboga za kiwi, amacunga,…n’ibiribwa bifite vitamin A na E

7. Irinde kunywa itabi

Uretse kuba itabi rishobora kugutera indwara ya kanseri itabi ritera umuntu urifata kugaragara nk’umusaza utirengagije kuba amenyo yangirika agahindura ibara n’ibindi bitandukanye.

8. Irinde inzoga

Kunywa inzoga zitera ingaruka mbi nk’izitabi na none. Nta cyiza cyo kunnywa inzoga.

9. Irinde ibiyobyabwenge

Abashakashatsi batandukanye bahamya ko gufata ibiyobyabwenge bitera gusazira imburagihe vuba vuba. Muri ibi nko mu Rwanda harimo bya mugoi ugomba kugendera kure n’ibindi bisa nkabyo ahanini biba bitemewe n’amategeko.

10. Kwambara neza

Niba ushaka guhora itoto burya ngo ni byiza kwiyitaho imyambarire yawe ikayinoza kandi ukita ku isuku yayo ndetse ni yo ku mubiri bikajyanirana.

11. Kuganira n’ishuti zawe n’abagize umuryango

Kubana n’ishuti zawe bigufasha kugira ibyishimo ukabona n’amahirwe yo guseka ukishima cyane. Hari n’abavuga ko ‘guseka byonger imyaka’.

12. Gabanya umunaniro ukabije

Urubuga Elcrema ruvuga ko ari byiza kugerageza kugabanya  umunaniro ukabije wirinda gukora birengeje urugero kuko uba wiyica. Aha harimo amasaha y’umurengera no gukomeza gukora igihe wumya wananiwe.

13. Kumva indirimbo wishimira

Hano abashakashatsi bavuga ko  atari byiza kumva indirimbo z’agahinda ahubwo ari byiza guhitamo indirimbo zikuzanira umunezero-ibyishimo mu buzima bwawe.

Iyi nkuru iravuguruye!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here