Dore ibintu 5 wakwirinda bikagufasha kuzaramba

0
Menya ubyagufasha kuzaramba

Mu buzima hari ibintu  umuntu aba agomba kwirinda no kwitondera mu  rwego rwo kugira imibereho  myiza.

Iyo atabyigomwe n’ubundi ushobora kajya kwa muganga kubera ko wafashwe n’indwara zitandukanye aho abaganga bashobora no kukubuza kugira bimwe mu biribwa n’ibinyobwa wareka.

Ibintu dukora rero, ibyo turya, ibyo tubamo, byose bigena ubusugire n’uburambe by’ubuzima bwacu.

Hari ibyo dukora bigahindura ubuzima bugufi cyane kimwe n’uko hari ibyo dukora bibuha amahirwe yo kuramba.

Ibi bintu bikurikira rero byagufasha kugura ubuzima bwiza bikagufasha kuzaramba:

  1. Kuryama igihe kigufi cyangwa kirekire cyane

Gusinzira bihagije ni byiza ku buzima bwa muntu aho byongera amahirwe yo kuramba.

Inama itangwa ku gihe gihagije cyo kuryama ni amasaha umunani ariko kurenzaho isaha imwe cyangwa ukayikuraho ntabwo ari byiza ku buzima bwa muntu.

Gusinzira bihagije bifasha umubiri kuruhuka neza no kwitegura kongera gukora umeze neza.

Kudasinzira bihagije byo bigira ingaruka zikomeye cyane. Binatuma umuntu aza gusinzira mu gihe kidakwirye nk’igihe ari mu kazi cyangwa akora ibindi bintu.

2. Umunaniro udashira

Umunaniro [stress] uhoraho ni mubi cyane kandi na wo wagabanya uburambe bw’ubuzima bw’umuntu.

Ibibazo by’umutima birimo indwara zawo byose bishobora guterwa n’uwo munaniro.

Ibi bishatse kuvuga ko umuntu uhorana uyu munaniro yapfa isaha iyo ari yo yose.Kwirinda uyu munaniro rero, ni ugufata ikiruhuko mu masaha y’akazi, ukirinda gukora ubutaruhuka. Ushobora kandi no gufata umwanya ukumva umuziki cyangwa ukagira ibintu wandika. Ibi byose byagukiza izo ‘stress.’

3. Kunywa inzoga n’itabi

Aha ho ibyinshi birazwi ntibigomba ibisobanuro byinshi. Byinshi bibi by’inzoga byaravuzwe. Ibibi by’itabi nabyo bivugwa umunsi ku wundi. Kimwe mu bivugwa ku nzoga ni ukongera umuvuduko w’amaraso. Ibi bimaze guhitana umubare utari muto w’abantu. Kunywa itabi ni kimwe mu bitera kurwara ibihaha na byo biri mu byica umubare mwinshi.

4. Kudakora

Umubiri uba ukeneye gukora kugira ngo ukomeze kubaho neza. Ibice by’ingenzi by’umubiri nk’umutima biba bikeneye ko umubiri ukora imyitozo ku buryo buhoraho. Iyo usinzirije umubiri utawukoresha birawubangamira bigatuma utagira ubuzima bwiza. Uzakore siporo wari umaze iminsi utazikora uzumva uko uzabyuka umeze ku munsi ukurikiraho.

5. Kurya ibiryo bikorerwa mu nganda

Ibiryo byo mu nganda bizana n’ibibazo byinshi. Ibyo biba bikozemo byinshi biba ari bibi ku buzima bw’umuntu. Biba byongeyemo amasukari, ibinure, imyunyu n’ibindi. Ibi byose bishobora kongera amahirwe yo kurwara indwara zikomeye zirimo diyabete n’umuvuduko w’amaraso.