Dore uko wakwirinda gukuka amenyo kugera mu za bukuru

0
Uko wakwirinda gukuka amenyo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatuye isi hagati ya 80 na 90% barwara indwara y’ishinya ishobora kuganisha ku ndwara y’amenyo ndetse no gukuka kwayo.

Imbuga za doctissimo.fr na paseportsante.net zivuga ko impamvu z’ingenzi zitera abakuze gukuka amenyo  ari indwara y’amenyo yitwa kari (Carie) n’indwara y’ishinya yitwa paradontite.

Iyi ndwara y’amenyo izwi ku izina rya parodontite mu gifaransa, ikunze kwibasira cyane abantu barwaye diyabete,  abafite ubudahangarwa bw’ubuzima buri hasi cyane, ndetse n’abanywi b’itabi. Izindi mpamvu zishobora kuba imirire mibi n’imiti ivura indwara zimwe na zimwe.

Dr. Philippe Monsenego uvura indwara zo mu kanwa, amenyo n’ishinya, avuga ko iki kibazo cy’imirire mibi nk’imwe mu mpamvu zitera gukuka amenyo ku bantu bageze mu zabukuru, kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje.

  • Kugira isuku ikwiriye y’amenyo
  • Kogesha amenyo kwa muganga, kugira ngo niba hari udukoko cyangwa se bagiteri zororokeyemo zipfe.
  • Kwita ku bimenyetso bigaragaza ko amenyo afite ikibazo nko kumva ububabare uko bwaba bumeze kose, kuva amaraso mu ishinya, n’ibindi bimenyetso byose bidasanzwe, ukihutira kureba muganga w’amenyo.

Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza bw’amenyo azarinde ayasazana ni byiza gukurikiza izi nama:

  • Kwirinda kunywa itabi
  • Kwirinda kuryagagura, kuko bituma umuntu ashobora kurwara indwara y’amenyo yitwa Carie (kari) mu gihe umuntu akunze gufata ibinyamasukari, n’ibinyobwa birimo aside
  • Gufata indyo yuzuye
  • Gusukura amenyo inshuro eshatu ku munsi mu gihe cy’iminota ibiri, nijoro ukifashisha ubudodo bwagenewe gusukura amenyo kugira ngo n’umwanda uri hagati y’amenyo uvemo.