Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’ abantu bavuga ko kurya amagi menshi bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Abashakashatsi bavuga ko  kurya amagi abiri gusa buri munsi bishobora gutera indwara z’umutima bigatuma umuntu ashobora gupfa imburagihe.

Ahanini biterwa na kolesteroli iba iri mu muhondo w’igi ku rugero rwo hejuru aho igi irimwe rishobora kugira urugero rwa miligrama 185 za kolesteroli.

Iyi ngano  irengeje urugero rwa kolesterol umuntu yemerewe gufungura ku munsi kuko usabwa miligramu 300 nkuko ishami ry’Ubuzima ku isi [OMS] riteganya.

Amagi umuntu asabwa kurya

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’imiti muri Kaminuza ya Northwestern University, Norrina Allen, avuga ko ari byiza ko  umuntu akwiye kutarenza amagi atatu mu Cyumweru.

Akomeza agira inama abakunda kurya amagi cyane nibura kwibanda cyane cyane kurya umweru w’igi.

Ati “Si mbwiye abantu ngo bakure amagi ku rutonde rw’amafunguro yabo, nabagira inama gusa kutarenza urugero.”

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Abahanga bakoze ubu bushakashatsi ku bantu 30 000 mu kigero cy’imyaka 17, basanga ko kurya igi rirenze rimwe ku munsi, bishobora gutuma umuntu afatwa n’indwara z’umutima bikaba byamuviramo urupfu.