Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba bita ibihaha by’isi

0

Ishyamba rinini ki isi rizwi nka Amazone ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ukomeye ishobora gutera ikibazo gikomeye iturutse ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu muriro wibasiye iri shyamba rya Amazone ku kigero cya 80% ugereranyije n’umwaka ushize bivugwa ko ari ibikorwa by’abarurage barituriye n’abarituyemo byafashe indi ntera.

Ishyamba rya Amazone riri gushya

Umwe mu baganiriye na CNN  yagize ati “Iki ni cyo gihe abahinzi n’abarozi baba bategura ubutaka kuko ari igihe cy’izuba aho batangira gutwika aho bazororera no guhinga.Dukeka ko ari byo biri kuba hariya.”

Abashakashatsi mu bumenyi bwi’isanzure bavuga ko ibikorwa by’abahinzi borozi ari byo bikomeje gutera iki kibazo gihagayikishije isi muri rusange kuko Amazone ifite uruhari rukomeye mu gutanga umwuka ibinyabuzima bihumeka hafi ku isi yose.

Kuba iri shyamba ritanga 20% by’umwuka duhumeka byatumye ryitirirwa ‘Ibihaha by’isi’  cyangwa ibihaha by’umugabane [Planet lungs].

Abahinzi n’abarozi bashyizwe mu majwi yo kuba intandaro

Ikigo gishinzwe isanzure ry’ikirere (INPE) kivuga ko  iri shyamba  ryataswe bikomeye kuko ari igihe cy’izuba, abahinzi n’abakora ibikorwa by’ubworozi baba bitegura aho kuzahinga no kwororera.

Bivugwa ko hamaze kugaragara ibikorwa byo gutwika ibihumbi 72 000 kuva muri Gashyantare 2019.

Ibyo wamenya kuri Amazone:

  • Amazone ni ryo shyamba rinini ku isi ry’inzitane
  • Rinyuzemo umugezi munini ku isi witwa ‘Amazon River’
  • Igice kingana na 60 % cy’iri shyamba kiri mu gihugu cya Burezile[ Brazil]
  • Rifite ubuso bungana na 5,500,000 km²
  • Igihugu  Peru gifite 13 %
  • Colombia ifite 10%
  • Ibindi bihugu bigabana ubuso buke busigaye
  • Hafi buri kinyabuzima ku isi hose kiboneka muri iri shyamba
  • Rituwe n’abantu bagera kuri miliyoni
  • Rifite ubwoko bw’ibimera miliyoni eshatu