Ronaldo yahishuye ko ashobora kureka ruhago anatangaza igihe

0
Ronaldo aterwa ishema n'igihugu cye

Cristiano Ronaldo yahishuye ko ashobora kureka gukina ruhago umwaka utaha cyangwa agakomeza gukina kugera mu myaka iri hagati ya 40-41.

Mu kiganiro na Televiziyo ya Protuguese  abajijwe ku bijyanye n’igihe azahagarika umupira w’amaguru [ Protuguese TV] yahishuye ko ashobora kureka gukina umwaka utaha.

Yagize ati ” Ntacyo mbitekerezaho [Guhagarika gukina]. Birashoboka nshobora guhagarika umwuga wanjye umwaka utaha cyangwa ngakomeza gukina kugera mu myaka 40-41.”

Gusa Ronaldo yahamije ko impano iryoha kandi uyifite ayishimira ibihe byose.

Ati “Nabwo mbizi [igihe cyo kwegurira] ariko icyo  mpora mvuga ni ukwishimira ibihe byiza.”

“Impano ni nziza cyane kandi ngomba kuyinezererwa.”

Ronaldo kugeza ubu amaze kwegukama Balloon D’or 5  bivugwa ko impamvu ashobora kwegura akareka umupira w’amaguru ari ibico by’abakinnyi ku isoko we abona bitamunyuze.

Yavuye muri Real Madrid aguzwe akayabo k’amayero miliyoni 112  [112£] ubwo yerekezaga mu ikipe ya Juventus.