Ingabo z’u Rwanda mu myitozo irimo America-Amafoto

0

Ingabo z’u Rwanda zikomeje imyitozo hamwe n’ingabo  za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubuholandi igamije kubungabunga amahoro ku isi.

Iyi myitozo ikomeje kubera mu Rwanda yatangiye kuva tariki ya 14 Kanama 2019  ikaba iteganyijwe kurangira tariki ya 29 .

Ibiro by’ingabo z’igihugu (RDF) bivuga ko iyi myitozo ihuje abasirikari n’abapolisi 200 hamwe n’abasivile 26 muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ( UN) igamije kubungabunga amahoro ku isi.

Ni imyitozo iri kubera mu kigo cya gisirikari giherereye I Gabiro ahasanzwe hakorerwa imyitozo ya gisirikari.

Amafoto:RDF