Ibyiza byo gukora imibonano mu gihe cy’imihango

0
Ibyiza by'imibonano mu gihe cy'imihango

Abantu benshi usanga banga gukora imibonano mpuzabitsina ahanini batinya isuku nke bishobora gutera ariko abahanga bagaragaza ko gutera akabariro umugore ari mu mihango bifite ingaruka nziza.

Inzobere zitandukanye mu bumenyi bw’igitsina bagaragaza ko imibonano ikozwe umugore ari mu mihango bitagayitse na mba ahubwo biterwa n’uruhari mwembi mwabigizemo n’uburyo mwakoze imibonano mpuzabitsina.

Ibyiza byo gukora imibonano mu gihe cy’imihango:

Bigabanya ububabare ku mugore

Hari  abagore n’abakobwa bajya mu mihango ugasanga bari kubabara cyane ariko abashakashatsi bahamya ko iyo habayeho kubonana n’umugabo ubu bubabare bugabanyuka ugereranyije n’umuntu utayikoze.

Mu gihe cy’imibonano harekurwa umusemburo wa endorifine [ Endorphins] utuma umugore agubwa neza muri iyo minsi ari mu mihango.

Imihango imara igihe gito

Gukora imibonano bituma umugore amara igihe gito mu mihango. Kwegerana kw’imitsi igihe umugore ari kugera ku byishimo bya nyuma bituma amara igihe gito mu mihango.

Ubushake buriyongera

Abagore benshi uzasanga bavuga ko bagira ubushake buri hejuru no gushaka gukora imibonano mu gihe bari mu burumbuke ariko abahanga mu bumenyi bw’igitsina bavuga ko igihe cy’imihango ubushake bwiyongera.

Ububobere

Igihe cyo gukora imibonano umugore ari mu mihango bifasha umugabo kwinjira neza cyane cyane ku bagore bagira ububobere buke kuko ibitonyanga by’amaraso bimanuka mu gitsina cy’umugore bituma atumagara.

Birinda kuribwa umutwe

Kimwe cya kabiri cy’abagore bose usanga baribwa n’umutwe igihe bari mu mihango.

Nubwo hari abirinda gukora imibonano igihe bari mu mihango, abayikora bahamya kuribwa umutwe bigabanyuka abandi bakawukira burundu.

Gusa biba byiza kunoza isuku no gushaka aho muyikorera hakwiye kuko isuku nke ishobora gutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ikindi kandi ni byiza gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda mwembi kuba hari uwakwanduza undi.