Minisitiri Busingye yaciwe amande ibihumbi 50 Frw

0
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston
Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yatangaje ko imodoka ye yafashwe iri ku muvuduko akabije agacibwa amande ibihumbi 50 000 by’amafaranga y’u Rwanda kandi yiteguye kuyishyura.

Minisitiri Busingye  anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje  ko kamera [Camera] zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga zafashe imodoka ye agacibwa amafaranga y’amande ibihumbi 50 000.

Yagize ati “Camera [Kamera] yadufashe twarengeje umuvuduko mu kanya gashije none amande yiyanditse.Nzayishyura.”

Minisitiri asubiza abamukurikira kuri Twitter yasobanuye ko atari we wari utwaye ariko kubera imodoka yafashwe yanditse mu mazina ye agomba kwishyura amande yaciwe.

Ati ” Ntabwo ari njye wari utwaye, ntabwo nzi aho badufatiye. Ndi gufata izi nshingano kubera ko imodoka yanditse mu mazina yanjye.”

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe  kuri Twitter: