Perezida Kagame yakomoje ku batekamutwe bahuruje urubyiruko I Kigali

0
Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yagarutse ku inama yahuruje urubyiruko I Kigali kuri Convention Center yateguwe na Wealth Fintness International bijejwe gutahana amadorali 197.

Muri gahunda ya ‘Meet The President’ umukuru w’igihugu yagarutse ku batekamutwe bari bijeje gutanga amadorali, abasaga ibihumbi birenga 5000 bagahurura, asaba urubyiruko kudashidukira ababizeza kubaha amafaranga.

Abari bageze ahari kubera aya mahugurwa

Yagize ati “Babwira [Abatekamutwe] abantu, urubyiruko ko bashobora kubakiza  kandi ko bashobora kubaha ubukungu, amafaranga byihuse cyane. Ni abantu bari baturutse hanze. Mu mugi kuri Convention Center abantu barakubita ibihumbi 5000  by’urubyiruko buzura aho ngaho.”

“Niba dufite urubyiruko  rwumva gutyo rwirukankira ibintu rukajyayo ni ikibazo! Nta gutekereza, nta ki…ariko ikibi muri byo uwo wabashutse yashakaga ko bamukiza ahubwo. Ngira ngo bamwe barayagujije.Niba dufite urubyiruko rumeze gucyo hari ikibazo kinini tugomba gukemura. Ni nka ba bandi baza ngo barakiza ariko ugasanga badafite ubushobozi bwo kwikiza.”

Iyo nama yahuruje urubyiruko rurenga ibihumbi 5000 bamwe muri bo bari baje baturutse ahantu hatandukanye  mu gihugu hose bizeye gutahana amadorali ariko birangira iyo nama ihagaritswe.

Benshi bari urubyiruko

Umukuru w’igihugu yatangaje ko abari bihishe inyuma y’icyo gikorwa bafashwe bagafungwa gusa ahamagarira urubyuruko kwirinda ababashuka.

Ati “Mwebwe nk’urubyuruko mubitekerezeho ntimugashukwe gucyo gusa.”

Iyi gahunda ya ‘Meet the President’  yahuje  urubyiruko rurenga ibihumbi 3000 ruba mu Rwanda no mu mahanga.

Inkuru bifitanye isano:

Kigali: Imbaga y’abantu bari bijejwe amadorali batashye amaramasa