Moto zikoresha esanse zigiye gusimbuzwa izikoresha amashanyarazi

0
Abamotari basabwe kuzagira iyi gahunda iyabo

Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari gukorwa inyigo yo gusimbuza moto zikoresha esanse zigasimburwa n’izikoresha amashanyarazi.

Aganira n’urubyiruko rurenga ibihumbi 3000 muri gahunda ya’Meet The President’, Perezida Kagame yatangaje ko hari umushyitsi wagiranye ikiganiro nawe  ku mushinga wo guhindura Moto zikoresha essanse hagakoreshwa iz’amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga iyangirika ry’ikirere.

Yagize ati “Hari umushyitsi muri bamwe bari hano ufite igitekerezo cyiza cyo gukora moto zikoresha amashanyarazi.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko guhindura izi moto biri mu rwego rw’isuku ahanini kubera izikoresha esanse zihumanya ikirere asaba abakora umwuga wa moto kuzafata iya mbere bafasha iyi gahunda.

Ati “Ntabwo tuzajya tubambura  gusa ngo tubagurishe izo ngizo, tuzashaka uburyo tuzigurana.”

“Ab’umwuga wa Moto ndagira ngo mbateguze muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye.Twe turacyakora kuri ibyo ngibyo n’abo tubikoranaho bafite uburyo bushobora kutugeza kuri iyi ntego.”

Muri iyi gahunda hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo no gukoresha ikorabuhanga.

Perezida Paul Kagame

Gahunda ya ‘Meet The President’ yitabiriwe n’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga.