Ama G The Black yasabwe gusaba imbabazi ‘Abakunzi ba Hip hop’

0
Umuraperi Ama G The Black

Umuraperi Am G The Black yagiriwe inama na  mugenzi we Fifi Rox yo gusaba abafana ba Hip-hop imbabazi kubera kwihakana injyana yamuzamuye.

Fifi uri mu baraperikazi bakizamuka azwi mu ndirimbo nka Kiboss n’izindi zitandukanye zirimo ‘Isezerano’.

Mu kiganiro n’umwe mu banyamakuru bakora imyidagaduro hano mu Rwanda, Fifi yahamije ko kuba Ama G yihakana injyana yazamukiyemo byatumye nawe areka kuba umufana we.

 Fifi Rox

Fifi yavuze ko Ama G yasaba imbabazi abafana n’abantu bakunda injyana ya Hip hop.

Yagize ati ” Akwiye [Ama G the Black] gusaba imbabazi abakunzi ba Hip Hop kugira ngo yigarurire abafana ba RAP.”

Fifi yagarutse kandi ku muraperi P Fla watumye yinjira muri iyi njyana anenga bikomeye abamwibasiye barimo na Ama G.

Ati “Njya numva hari abana baba bashaka kumutera beef [ P Fla] ariko abo ngabo ntabwo numvikana nabo.  Nta nubwo ari ngonbwa no kutamuvuga……Ama G The Black ntabwo ikintu yakoze ari kiza.”

“Ikintu namubwira agomba kujya atekereza ikintu mbere y’uko avuga cyangwa akora .Kuvuga ngo wihakanye injyana ya Hip hop Kandi ariyo urimo ntabwo aba ari byiza. Ugasanga umuntu arihandagaje ngo ntabwo yemera injyana kandi ubuzima bwe yarabwubakiye mu njyana yakoraga… ntabwo mwemera!”

Uyu muraperikazi mu minsi ishije mu kiganiro yagiranye na Ibishya.net yatangaje ko nta mubokobwa uririmba iyi injyana mu Rwanda.

Ama G na P Fla batumva kimwe aho injyana ihagaze