Havumbuwe ibyiza byo kurongora abagore banini

0
Abagore banini ngo batanga umunezero

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurongora umugore munini bamwe  bita ‘gushaka’  bitanga umunezero mu mubano bitandukanye n’imyumvire y’abagabo bamwe bikundira abagore bato bato.

Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Mexico [University of Mexico] mu ishami rijyanye n’imitekerereze bwagaragaje ko abagabo bari mu mubano n’abagore banini bagira umunezero inshuro icumi kurusha abagabo babana n’abagore bato bato.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr Edgardo Morales hamwe na Dr Filemón Alvarado bwagaragaje ko abagabo babana n’abagore banini bagira akanyamuneza inshuro nyinshi kandi bagakemura ibibazo mu buryo bworoshye.

Ubu bushakashatsi buvuga ko bene aba bagore badashyira igitutu ku bagabo babo kuko usanga bashimishwa n’utuntu duto kandi bagakunda kuba bishimye cyane.

Abantu bakunda guseka ubushakashatsi bugaragaza ko babana bishimanye bakaba barambana mu mubano wabo igihe kirekire kandi bakagira ubuzima bwiza.

Ahanini ngo baba bahobera kandi ngo bene abo bagore banini ngo kubahobera ni ibintu byiza cyane kuko birekura ntibashyireho rutangira nimwe.

Abagore banini bazwiho kandi ngo guteka neza cyane kuko ahanini buri mugabo aba yifuza kurya neza- ifunguro riteguye neza.

Gusa abagabo bamwe ntibakunda abagore banini kandi usanga benshi badakurura abagabo ariko ubu bushakatsi buhamya ko batanga umunezero.