Ibintu 3 Pasiteri Byiringiro uyobora itorero ry’Abadivantiste atajya yibagirwa mu buzima

0
Pasiteri Byiringiro uyobora itorero ry'Abadivantiste mu Rwanda

Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste mu Rwanda Pasiteri Byiringiro Hesron umaze imyaka 13 ariyobora mu buzima bwe avuga ko hari ibintu bitatu atajya yibagirwa birimo ibyamushenguye umutima ariko bikaza kumubera inkingi ikomeye mu buzima.

Pasiteri Byiringiro wavukiye mu Leta Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ahamya ko mu buzima bwe ibintu byamubayeho atajya yibagirwa byamufashije ku rundi ruhande mu mibereho n’imiyoborere ye.

Kwiga kwanjye kwaranduhije

Mu buzima bwe, Pasiteri Byiringiro avuga ko yabashije kwirwanaho mu myigire ye nta bundi bufasha yahawe ahubwo yakoze ibikorwa by’ubucuruzi  birimo gucuruza imbaho byamufashije kwiga amashuri nta wundi atezeho amaboko.

Agira ati “Njye mu myigire yanjye ntabwo nagize amahirwe yo kuba ababyeyi bajye bandihira amashuri. Njye kwiga byarangoye cyanye. Iyo umwana ababyeyi be badafite uburyo bwo kumurihira mu buryo bukwiriye nibura afashwa n’igihugu cye. Kwiga kwanjye kwaranduhije, kwandanduhije! Mu buryo nishakagamo imbaraga zituma naho nagiye niga, nagiye niga ntafashijwe n’itorero, ntafashijwe n’umubyeyi ahubwo bitewe n’ibyo nabashije gukora. Nacuruzaga imbaho kugira ngo mbone amafaranga yo kujya kwiga muri kaminuza.”

Ababyeyi banjye nta gaciro bari bafite kandi ari Abanyarwanda

Pasiteri Byiringiro avuga ko yakabaye yarakoze ibintu byinshi ariko kubera ababyeyi be batagize amahoro byamugizeho ingaruka cyane mu buzima bwe.

Ati “Hari byinshi mba narakoze nkiri mutoya ariko bitewe nuko nta mahoro ababyeyi banjye bigeze bagira ibyo ngibyo byagiye bigira ingaruka ku buzima bwanjye. Igihe ubona ababyeyi bawe nta jambo bafite burya ku mwana biramwangiriza. Igihe ubona umubyeyi wawe nta jambo afite muri sociyete kandi nawe ari umunyarwanda birakwangiza cyane, udafite amahirwe nk’ayabandi birakwangiza cyane. Ibyo mu buzima bwanjye ni kimwe numva cyitampaye amahoro kuko hari byinshi nifuzaga kuba nakora ngifite n’imbagara.”

Nabuze ababyeyi ndi mu mahanga

Pasiteri avuga kuba yarabuze ababyeyi be ari mu mahanga [ ababyeyi be bishwe mu 1994 muri Jenoside yakowe abatutsi]  kuri we ngo n’ubwo byamubereye igikomere ariko byaramufashije kandi bimubera amahiwe kuko iyo aza kuba ari mu Rwanda nawe aba adatabashije kurokoka.

Ati “Nabuze abayeyi banjye ndi mu mahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi nabuze ababyeyi ntari kumwe nabo ariko nabwo icyiza nuko narokotse kuko iyo mpaba mba narajyanye nabo. Icyo nacyo mu buzima bwanjye ntabwo sinakibagirwa ariko nanone mu nshingano mfite zituma nkwiriye gutuma ntanga mesaje [ubutumwa] mfite imbaraga kuko iyo mpoza abantu nti ni mubabarirane, nimugire urukundo, akaba ari mu njye biturutsemo ngira ngo uwanyumva akamenya ibyo umuntu aba yaranyuzemo ariwe ubuvuga ngira ngo iyo mesaje [ubutumwa] igera ku muntu ikanakirwa vuba cyane. Ni uko nguko mbitekereza.”

Pasiteri Byiringiro yize ibijyanye n’amasomo y’icungamutungo aza no kwiga iyobokamana muri Leta Zunzwe z’Amerika.

Kuri we byombi bimufasha kuyobora kuko bituma abasha kumenya ejo hazaza n’aho itorero riri kwerekeza.