Ibimenyetso bigaragaza ko urwaye diyabete

0
Indwara ya Diabete

Diyabete ni indwara umuntu arwara bitewe n’ibyo yariye cyangwa yanyoye bitujuje ubuziranenge aho kandi ari indwara yibasiye ubuzima bwa benshi ku isi.

Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri yiganje mu bakuze ikunze guhitana imbaga aho abenshi batungurwa no gusanga bayirwaye, hakaba n’igihe basanga yarabarenze nyuma yo kwisuzumisha.

The Telegraph ivuga ko abenshi barware iyi ndwara bataba babifiteho amakuru aho mu Bwongereza ho nibura mu bantu 16, abarenze umwe baba barwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje bimwe mu byakwereka ko urwaye diyabete.

1. Inyota ikabije

Inyota ikabije ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yaba arwaye Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Abantu bashobora kwisanga bagenda bagira inyota yiyongera mu gihe gito.

Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko isukari yabaye nyinshi mu mubiri ndetse bishobora gutuma agace k’ubwonko kagenzura ibijyanye n’inyota gahungabana.

2. Umunaniro

Umunaniro mwinshi ushobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko umuntu arwaye diyabete.

Umunaniro ushobora guterwa na diyabete mu gihe isukari iba yabaye nke mu mubiri bigatuma utunyangingo tudakora neza.

Umunaniro ushobora no guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo nk’umuvuduko muke w’amaraso cyangwa agahinda gakabije. Ibi rero si ikimenyetso cya diyabete.

3. Kurya nabi

kurya no kunywa ibintu byiganjemo ibisukari no kunywa itabi bishobora gutera diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Mu gihe kandi umuntu akoresha kenshi imiti nka ‘steroids’ bishobora gutuma uyirwara.

4. Kubyibuha amayunguyungu

Mu gihe umuntu ukiri muto abyibuha cyane ku gice cy’urukenyerero bishobora kugaragaza ko arwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Nubwo uko umuntu akura ashobora kubyibuha urukenyerero ariko mu gihe bikabije umuntu afite nk’imyaka 21 bigaragaza ko ushobora kuba ufite ibyago byo kurwara diyabete.

5. Kwihagarika buri kanya

kunyara buri kanya by’umwihariko nko ku bagore babikora mu masaha y’ijoro bishobora kuba ikimenyetso cya diyabete [diabète].

Gushaka kunyara buri kanya biterwa n’isukari nyinshi mu maraso kandi bigira ingaruka ku mpyiko ku buryo bigera aho kugenzura inkari bikagorana.

Naho kwishimagura mu gitsina ku bagore byo biterwa na za mikorobe zitandukanye ndetse iyo bimaze igihe bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya diyabete.

7. Indwara zibasira uruhu

Indwara za hato na hato zibasira uruhu cyangwa se gukomereka umuntu ntakire vuba bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye diyabete.

Ibi biterwa no kuba ubudahangarwa bw’umubiri bwo kurwanya zimwe muri izi ndwara bwagabanutse bigatuma igipimo cy’isukari kizamuka.

9. Kuba umuntu akomoka mu bantu diabète ikunda kwibasira

Ni ingenzi cyane kwisuzumisha diyabete yo mu bwoko bwa kabiri mu gihe umuntu wo mu muryango wawe ayirwaye.

Hari ubwoko bw’abantu ikunda kwibasira kurusha abandi nk’abakomoka muri Aziya no mu bihugu byo muri Caraïbes bagira ibyago byo kuyirwara inshuro enye ugereranyije n’abandi.

Ibyo ukwiye gukora

  • Ingano y’amafunguro ufata ukwiye kujya uyitaho
  • ukwiye gukora imyitozo ngororangingo kugira ngo ugabanye ibiro kandi uringanize isukari mu mubiri.