Guverinoma yabajijwe ku mikino y’amahirwe n’ibiryabarezi

0
Inteko Inshinga amategeko, umutwe w'abadepite

Abadepite babajije guverinoma uburyo ireberera abaturage mu rwego rw’abatekamurwe bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bagaruka no ku mikino y’amahirwe irimo n’ibiryabarezi.

Mu mushinga wo gusuzuma itegeko rirengera umukiriya mu rurimi rw’icyongereza rizwi nka ‘Consumer Protection Law’ bamwe mu badepite bagarutse ku kibazo cy’ibiryabarezi n’imikino y’ amahirwe izwi nka Betting games.

Dr Frank Habineza yabajije Minisitiri w’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) Dr Ndagijimana Uzziel wari uhagarariye guverinoma nyuma yo kugeza umushinga w’iri tegeko ku inteko inshinga amateko umutwe w’abadepite uburyo bareberera abaturage mu mikino y’amahirwe irimo n’ibiryabarezi.

Yagize ati “Nagiraga ngo mbaze ku bijyanye no kurengera abaguzi numve gahunda yaba ihari ku bintu bijyanye n’imari nka crypto-currency  aho umuntu ashobora kubona amafaranga atayafasheho, gahunda y’igihugu imeze gute, gahunda ya Leta irengera abaguzi ihagaze gute? Ndabizi ko hari ababigurisha ariko bamwe bakagurisha umwuka ntibayabone cyangwa abandi bakabiba.”

Minisitiri yasubije avuga ko bene ubu buryo butemewe mu Rwanda avuga kandi ko Leta iburira abantu gushora amafaranga yabo kuko harimo ibyago by’ibihombo.

Ati “Icyo navuga ibi bintu bisaba ubushishozi bwinshi kubera ko hari abashaka kubyibiramo hari benshi bagiye bahomba nk’uko honorable [Dr Frank Habineza] yabivuze. Mu Rwanda rero ntabwo ibi bintu biremerwa muri serivisi zitangwa mu gihugu ndetse na BNR yakomeje kuburira abantu ibaburira kutitabira ibi bintu kuko birimo risk [ibyago] nyinshi. Ntabwo rero biremerwa kandi bigaragara ko hari benshi babihomberamo.”

Dr Habineza yakomeje abaza iby’imikino y’amahirwe [betting games] n’ibiryabarezi abantu bashoramo amafaraga ariko bakayahomba uburyo Leta ireberera ababigana.

Ati “Nakomerezaho mvuga n’ibya betting [imikino y’amahirwe] basigaye bita ibiryabarezi, bene ibyo byose, ngira ngo n’impamvu babyita ibiryabarezi nuko abantu bajya gutanga mafaranga bakayahomberayo. Ese abantu mubarinda mute kugira ngo amafaranga  yabo ye kuzajya abura cyangwa ngo ahombe. Mubicunga mute n’iba ari ibintu byemewe n’amategeko ngo ntibibemo ubujura?”

Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko imikono y’amahirwe ifite imikorere yayo kandi yemewe kuko n’imashini zabo zigenzurwa kandi hatangwa n’imisoro.

Ati “Imikino ya [amahirwe] betting itandukanye n’ibya crypto-currency kuko yemewe kandi ifite amabwiriza. Ababikora bafite uburyo bakora n’uburyo batanga imisoro kandi imashini zabo ziragenzurwa. Bo bafite ibyo bubahiriza.”

Dr Habineza yagarutse no ku bijyanye n’igikorwa cy’ubutekamutwe cyabereye kuri Kigali Convention Center (KCC) cyahuruje abantu barega ibihumbi 6000 biganjemo urubyiruko rwari rwijejwe guhabwa amadorali 197.

Ati “Mwe muturinda mu by’amafaranga, ni gute abo bantu bakoresheje za mobile money zabo mwe mushinzwe kuturebera ntimushobore kubimenya bakiba abanyarwanda amafaranga yabo, ntabwo mwari mufite uburyo mubikurikirana bushobora kuturinda abajura nkabo bose.?”

Minisitiri yavuze ko bene ibyo bikorwa bikurikiranwa n’inzego zibishinzwe nk’ibindi byaha byose by’ubutekamutwe.

Ati “Ni uburiganya nk’ ubundi bwose bukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacya, ntabwo ari servisi z’imari.”