Messi yahumurije abanya Argentina nyuma yo kwitwara nabi muri Copa America

0
Lionel Messi

Lionel Messi yatangaje ko imikino ya Copa America itabahiriye ahubwo habaye kubogama kuko  bari mu makipe akwiye gukina umukino wa nyuma.

Ni amagambo Messi yatangaje nyuma yo guhabwa ikarita itukura ikipe ya Argentina bikarangira isezerewe mu mikino ya Copa America.

Kuri we abona ngo bari barushije ikipe ya Brezil kandi bari bakwiriye kugera ku mukino wanyuma ejo ariko we abona ngo habaye kubogama.

Messi abona ikipe ye ya Argentina ifite ejo hazaza nubwo basezeye muri Copa America bagataha amaramasa.

Yagize ati “ Dusezeye iki gikombe dufite imbaraga ariko mbere ya byose dufite ibyuyumviro ko muri iki gihe ruhago itaduhiriye kubera ko twari twarushije [Ikipe ya] Brazil. Twari dukwiriye kugera ku mukino wanyuma ejo ariko ni ngombwa ko tureba ejo hazaza kuko ari heza muri iyi kipe kandi tukabiha umwanya.”

Messi yahawe ikarita itukura mu mukino wabahuzaga n’ikipe ya Chili ariko bamwe  bakomeje kuvuga ko umusifuzi yaba yihuse kumwereka umutuku ahubwo yarakwiriye umuhondo.

Messi yerekwa ikarita itukura

Ni umukino warangiye ikipe ya Chili itsinze Argentina ibitego 2-1.