Daddy-V yashyize hanze indirimbo nshya y’abanyabirori-Audio

0
Umuhanzi Daddy-V

Umuhanzi Muvunyi Jean Bosco Victor uzwi nka Daddy-V yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mfata’ ikubiyemo ubutumwa ahanini bugenewe abanyabirori.

Ni nyuma yo kugaragara mu ndirimbo ya Tom Close ‘Uzahambere’ kandi akanakorana na Sergeant Major Robert indirimbo ya ‘Damu Yangu’ inafite amashusho yageze hanze.

Mu kiganiro na Ibishya.net Daddy yatangaje ko iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze ayitezeho byinshi harimo gushimisha abanyabirori by’umwihariko abantu bakunda gusohoka.

Yagize ati”Ubutumwa burimo ahanini ni kwa kundi uba wigisha nk’umuntu usohotse bwa mbere muri boite [Akabyiniro] ukuntu babyina ndetse ukaba wanamufuhira kugira ngo hatagira undi wamukurura dore ko abantu bo mukabari baba batizewe ariko nubwo ibyo byose biba harimo naho umwibutsa gutaha bivuze ngo n’abandi babyina bajye bibuka gutaha.”

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo 7 zirimo Mutima w’urugo, Baby Boo n’izindi zitandukanye ziri mu buryo bw’amajwi.

Umuhanzi Daddy-V

Daddy nyuma yo guhagarika umuziki ho igihe gito ahamya ko ubu yagarutse yiteguye kurwana urugamba neza rwa muzika.

Ati “Naje gusa nkuparitse [umuziki] kubera nta mujyanama ndetse n’imvune zo mu muziki byatumye mbanza gutuza noneho niteguye urugamba rw’umuziki kuko nabonaga impano indya.”

Indirimbo Mfata yamaze kugera hanze

Umva indirimbo ‘Mfata’ hano: