Ntabwo Imana yaremeye u Rwanda na Afurika guhora bisabiriza-Kagame

0
Perezida Paul Kagame

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Imana itaremye u Rwanda na Afurika ngo bigume mu maganya yo guhora bisabiriza.

Ni ubutumwa yatanze mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abantu bari bitabiriye umuhango wo gufungura umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wuzuye mu karere ka Nyarugenge.

Ni umudugudu ugiye guturamo imiryango 240 yakuwe mu manegeka mu duce dutandukanye muri gahunda ya Leta yo gutuza abantu ahantu hadateje impagarara zituruka ku biza.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Karama

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Afurika muri rusange bitagomba guheranwa n’ubukene ariko ashimangira ko Imana nta gace yaremye ngo kabe neza akandi kabeho nabi.

Yagize ati “Abenshi hano ntimwemera Imana? None se mwibwira ko Imana yaremye isi ikarema abantu ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora biraho biganya, bisabiriza, bikennye. Mwibwira ko ariko byabaye? Mwibwira ko Imana yaremye ibyo bice by’isi ko bimwe bizamera neza ibindi bimere nabi? Njye mu nyigisho zanjye z’ukwera ibyo ntabwo birimo rwose.”

Umukuru w’igihugu yasabye ko kandi abahawe aya macumbi kuyafata neza kandi bagakoresha amazi meza arimo bakibuka no kuyakaraba.

Ati“Ntabwo ari ugufata neza amacumbi gusa namwe mukwiriye kwifatana neza muri ayo macumbi. Ntabwo wafata ikindi kintu neza wowe utabanje kwiheraho!Sibyo? Mbere yo gutafa inzu neza urabanza ukifata neza. Harimo amazi, amazi meza ushobora kuyakoresha, kuyatekesha ariko ntimukibagirwe kuyakaraba. Ibindi byose ntiwafitana neza utihereyeho.”

Uyu mudugug w’icyitegererezo ukaba ufite ishuri ndetse n’irerero aho hubatswe n’ikibuti cy’inkoko zigera ku bihumbi 7000.