Umugabo yahanutse mu ndege ahita apfa

0
Companyi y'indege ya Kenya

Mu gihugu cy’Ubwongereza mu mugi wa London haravugwa umugabo wahanutse mu ndege  ivuye muri Kenya I Nairobi ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo utaramenyekana basanze yaguye hasi arapfa mbere y’uko indege yariri hafi kugwa ku kibuga cy’indege cya Hearthrow mu mugwa mukuru w’ u Bwongereza I London.

Polisi itangaza ko uyu mugabo yahanutse mu ndege yavaga muri Kenya I Nairobi mu ndege ya companyi ya Kenya Airline.

BBC ivuga ko umuvugizi w’iyi companyi avuga ko uyu mugabo yaba yaragiye mu ndege ari muzima nyuma akaza kwitaba Imana kuko indege ifata amasaha umunani n’iminota 50 kugira ngo igere I London.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ku mpande zombi ngo  bashaka icyateye urupfu rw’uyu mugabo.