Kigali: Imbaga y’abari bijejwe amadorali batashye amaramasa-Video

0
Abari bageze ahari kubera aya mahugurwa

Inama yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International byavugwaga ko abaritabira batahana amadorali y’Amerika 197 birangiye inzego z’umutekano ziyihagaritse.

Muri iki gitondo kuri Kigali Convention Center habyukiye abantu biganjemo urubyuruko baje mu nama bari barasabye kwitabira ngo bahabwe akayabo k’amadorali 197.

Muri bo abenshi hari gihanjemo urubyiruko hamwe n’abantu bagaragara ko bakuze bake. Bose babukereye bambaye neza ariko birangira batashye amaramasa.

Abantu bari uruvunganzoka

Byageze aho inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zisaba ko bihagara kubera akavuyo kari gatangiye kuba.

CP Rumanzi yabwiye abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.

Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.

Benshi bari urubyiruko

Yagize ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa.”

 

Yakomeje agira ati “Turasaba ko ibyo biba bihagaze.”

Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

Reba hano videwo: