Gisagara: Umwana ucuranga iningiri arifuza guhura na Perezida Kagame

0
Byiringiro Yesaya wifuza guhura na Perezida Kagame

Byiringiro Yesaya ukomoka mu karere ka Gisagara arifuza guhura na Perezida Paul Kagame akamuririmbira indirimbo yamuhimbiye amushimira kuba yarabubakiye bakava muri nyakatsi.

Uyu mwana ucuranga iningiri avuga ko yifuza guhura na Perezida Kagame akamuririmbira indirimbo yamuhimbiye hamwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Mu kiganiro na Ibishya.net yatangaje ko Perezida Kagame yabubakiye bakava muri nyakatsi kandi bakaba bafite inka ibakamirwa.

Agira ati ” Namuhimbiye [Perezida Paul Kagame] indirimbo kubera ibikorwa yatugejejeho akatuvana muri nyakatsi kandi akaduha inka n’amata.”

Uyu mwana ucuranga iningiri ku buryo butangaje akomeza avuga afite indoto zo kuzakora igikorwa cyateza imbere igihugu.

Ati “Ngomba kuzaba intwari nkazakora igikorwa cyateza imbere igihugu.”

Byiringiro wavutse mu bana batanu avuka kuri Ntirampaga Violette na Misigaro Didace batuye mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara.

Yatangiye gucuranga iningiri afite imyaka 12 kandi ahamya ko ari impano yiyumvamo kuko nta wundi ayikomoraho mu muryango.

Agenda azenguruka mu mugi wa Huye acurangira abantu ariko igitangaje n’uko ubu asigaye afasha umuryango we kuko ashobora gukorera asaga ibuhumbi 5000 ku munsi.

Byiringiro w’imyaka 17 yiga mu mwaka wa Gatandatu mu mashuri abanza ariko ibikorwa bye akaba abikora muri Weekend no mu kiruhuko.

Afite indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yahimbiye umukuru w’igihugu yitwa ‘Umubyeyi uruta abandi’ zose akaba aziririmba yifashishije iningiri ye yikoreye.

Byiringiro Yesaya ucuranga iningiri