Wema Sepetu agiye gufungwa

0
Wema Sepetu

Urukiko rwategetse ko umunyamideri Wema Sepetu afungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi irindwi azira kutubahiriza amabwiriza yahawe.

Urukiko rwa Kisutu rwategetse ko Wema Sepetu afatwa agafungwa igihe kingana n’iminsi irindwi ategereje ko urukiko rutanga umwanzuro ku ifungurwa ry’agateganyo ku byaha aregwa.

Wema akurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ari kumwe n’umugabo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania.

Urukiko rwanzuye ko afatwa agafungwa iminsi 7 kubera atubahirije amabwiriza yahawe mu gihe yari ategereje ko urukiko rufata umwanzuro ku ifugurwa ry’agateganyo.

Biteganyijwe ko agiye kufugwa kugera tariki ya 24 Kamena 2019.