Jack B agiye guhuriza hamwe ibyamamare mu Rwanda muri ‘Ndashona Summer Party’

0
Umuhanzi Jack B

Umuhanzi Jack B uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Pauze’ agiye guhuriza hamwe ibyamamare hano mu Rwanda  harimo abahanzi, abakinnyi ba filime, umupira w’amaguru ndetse n’ abanyamideli.

Jack B mu kiganiro na Ibishya.net yatangaje ko agamije kubahuriza hamwe mu rwego rwo kumurika amashusho y’indirimbo ‘Ndashona’ izaba ari kuri alubumu ye ya 3 ari gukora yitiriye indirimbo ‘Diaspora’.

Ndashona Summer Party

Yagize ati “Ndi gutegura kuzahuza aba star [Ibyamamare] bo mu Rwanda harimo abahanzi, abakinnyi b’umupira, abakina filime  n’abanyamideli mu gitaramo kigamije kumurika videwo yanjye shya yitwa ‘Ndashona’ ikazaba iri kuri Alubum yanjye ya 3 yitwa Diaspora.”

Umuraperi Khalifan azaba ahari

Akomeza agira ati “Igitaramo kizatangira kuva 8:00 z’ijoro hakazabaho kunyura kuri redcapert [tapi itukura] nyuma y’aho tuzasangira habeho igikorwa cyo kumurika indirimbo n’amashusho yayo ibirori bikomeze.”

Jack B ahamya ko bene ibi bitaramo biba gake mu Rwanda akaba ariyo mpamvu yateguye iki gitaramo ngo bidagadure hamwe n’abafana

Ati “Ngiye kubahuza kuko dukora akazi kamwe kandi icya mbere nta birori bihuza aba star hano mu Rwanda  bikunda kubaho.Niyo mpamvu nabiteguye mu rwego rwo gushyira hamwe tugahura n’abakunzi  bacu tugasangira.”

MC Tino ari mu batumiwe

Alubumu ya  3 yitwa Diaspora uyu muhanzi ari gukora ikazaba iriho indirimbo 10.

Abajijwe impamvu yayitiriye Diaspora, Jack B yavuze ko ashaka ngo n’ abanyarwanda baba mu mahanga bazayisangemo.

Umuhanzikazi Assinah nawe yaratumiwe

Ati “Impamvu nuko ariyo ndirimbo abantu benshi bakunze kandi nayitiriye kuriya kugira ngo n’abanyarwanda baba hanze mu mahanga bayisangemo.”

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 29 Kamena 2019 ahazwi nka Skylounge ku Gisimenti.

Bamwe mu byamamare bizitabira iki gitaramo:

1. Dj Pius
2. Amaron
3. Jay Polly
4. Assinah
5. Khalfan
6. McTino
7. Barca (RDC)
8. Sugira Ernest
9. Ndanda
10. Sefu
11. Sarpong