Ama G The Black yagiriye inama P Fla

0
Ama G na P Fla

Umuhanzi Ama G The Black yagiriye inama mugenzi we P Fla wamwibasiye avuga ko nta ndirimbo n’imwe arakora ya Hip hop.

Ama G yatangaje ko ikimuraje ishinga ari ugukorera amafaranga muri ayi minsi agira inama P Fla yo kureka amagambo agakora nawe akagaragaza ibikorwa.

P Fla ubwo yakirwaga amaze gufungurwa

Mu kiganiro n’imwe mu maradiyo avugira i Kigali, The Black yavuze ko nta bikorwa P Fla ari kugaragaza muri iyi minsi ari naho we atandukaniye nawe kuko we hari indirimbo zitandukanye ari gushyira hanze.

Yagize ati “Kare nahoze numva avuga ku gisupusupu…..none se arashaka ngo twumve iyihe ye? Umbwiye ngo dore nazanye iyi ngiyi tuyigereranye n’igisupusupu. Gusa ndamwemera nk’umuraperi, namugira inama yo kureka amagambo agakora, ikintu namubwira mani [man] ave ku giti dore umuntu.”

Akomeza agira ati “Hari tour igiye kuza ndaba ndimo……izi ndirimbo ndi kuzana nza performing [ nzaziririmba], interview bayi performing [bayiririmba] he? Ariko mwakora tukareka amagambo!.”

Mu minsi ishize nibwo P Fla yatangaje kuri TV 10 ko yakoranye na Am G agasanga nta buhanga afite bwo gukora injyana ya Hip Hop.

Ama G na Jay Polly

Ama G we avuga ko we injyana ya Rap yayivuyemo ubu asigaye akora umuziki wose muri rusange ashize imbere gukorera amafaranga.

Ati “Hip Hop nayivuyemo ubu n’ugukora umuzi wose.”

Mu bandi bahanzi P Fla yatunze agatoki kuba baratatiye injyana ya RAP harimo na Rider Man avuga ko we ari umucuruzi mwiza-akora umuziki ucuruza.