Njya nitwara kandi nta n’ikibazo njya ngira-Kagame

0
Perezida Paul Kagame atwaye imodoka

Perezida Paul Kagame yasobanuye impamvu ajya agaragara yitwaye mu modoka avuga ko nta kibazo ajya abigiraho nk’umukuru w’igihugu.

Ibi yabisobanuye kuri uyu wa Gatanu ubwo yasubizaga ibibazo byerekeye ku buzima bwe n’Afurika muri rusange.

Yagize ati “Njya nitwara kandi nta kibazo njya ngira ku muntu cyangwa icyaricyo cyose cyagombaga kuntwara mu gihe batabikoze.”

Ni kenshi umukuru w’igihugu yagaragaye atwaye abayobozi bakomeye baje hano mu Rwanda kandi nawe ubwe akajya agaragara rimwe na rimwe yitwaye mu modoka.

Ni ibibazo yasubizaga mu nama ya ‘Eisenhower Fellowship’ yahuje urubyiruko Nyafurika hano i Kigali.

Perezida Kagame asobanura impamvu atwara imodoka