Uganda:Ebola yahitanye undi munye Congo

0

Mu gihugu cya Uganda icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu babiri bakomoka muri Leta Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni nyuma y’aho undi mukecuru yishwe na Ebola mu gihugu cya Uganda, aba uwa kabiri uhitanywe na Ebola.

Uyu mukecuru New Vision ivuga ko ari nyirakuru wa mwana wapfuye kuri uyu wa kabiri kandi umugabo we akaba nawe yarapfuye mu cyumweru gishize aguye ahitwa Beni muri Congo.

Uyu mukecuru bivugwa ko yinjiye muri Uganda ari hamwe n’abandi banye Congo 5 yaguye ku ivuriro aho umwuzukuru we nawe yaguye.

Biteganyijwe ko ari bushyingurwe kuri uyu wa Kane aho umwana we yashyinguwe.